|
Gasingizwa - Umubare w’abagore mu Nteko si wo kamara
Date: 19-septembre 2008
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Abagore (NWC), Oda Gasinzigwa, yatangaje ko icyo bagamije atari ukugira umubare munini w’abadepite mu Nteko ahubwo ko bashaka abagore bashoboye kandi baharanira uburinganire.
Ku wa gatatu nibwo hatowe abagore 24 ku rwego rw’Akarere, bakazahagararira abagenzi babo mu Nteko.
Abo baje biyongera ku bandi bari batowe ku rwego rw’amashyaka. Umubare w’abagore mu nteko ubu umaze kugera rero kuri 56,25% mu gihe umwaka ushize bari 48%.
Uwo mubare kandi ushobora kwiyongera mu gihe hagitegerejwe amatora ibiva mu matora y’abahagarariye urubyiruko n’abamugaye.
Gasinzigwa yagize ati “Intego yacu si ukugira 70 cyangwa 80% mu Nteko nk’uko abantu babikeka...icyo dushyize imbere ni abagore bashoboye kandi - abatowe kandi bafite ubwo bushobozi.”
Yashimye kandi politiki iriho iha amahirwe angana abagore n’abagabo, bityo ntibahagararirwe mu Nteko gusa ahubwo no mu zindi nzego z’ubuyobozi.
Yakomeje asobanura ati “Icyo dushyira imbere si uguhangana n’abagabo. Icyo dushaka ni ukugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu. Niyo mpamvu umubare atariwo wa ngombwa cyane.”
Icyagaragaye ni uko benshi mu bagore bari basnzwe mu Nteko batabashije kubona amajwi atuma babona indi manda.
Amajwi yatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), ku wa gatatu yerekana ko bane gusa aribo bagarutse mu Nteko.
Gasinzigwa yamaganye abavuga ko kuba abo bagore batarotowe ari uko bataba barajuje neza inshingano zabo nk’abadepite, avuga ko Inteko inengwa muri rusange akenshi batareba umudepite ku wundi.
Ati “Bakorera hamwe n’ubwo baba baratorewe mu duce dutandukanye...iyo bageze mu Nteko,bakorera hamwe bakorera Abanyarwanda”. Yakomeje avuga ko amatora atari yoroshye dore ko hahatanaga abagore 114.
Ati “Abatowe gusa ni uko biyamamaje neza kurusha abandi kandi bakerekana ubushobozi bwisumbuye.”
Amakuru ya The New Times
|