Go Search
English -   French
Impunzi z’Abanyekongo zari zahungiye mu karere ka Burera zajyanwe mu nkambi ya Nkamira

Impunzi z’Abanyekongo zigera kuri 21 zari zicumbikiwe ku murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 13/05/2012 zajyanwe mu nkambi ya Nkamira iri mu karere ka Rubavu. Izo mpunzi zari zicumbikiwe ku murenge wa Cyanika ni izaturutse i Bunaganaga, mu karere ka Jomba ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zahunze kubera intambara iri kubera muri ako gace. Umwe muri izo mpunzi witwa Mujejimana Pudentienne avuga ko mbere bajyaga bumva amasasu ariko bagakeka ko bizarangira. Mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki 12/05/2012 babonye indege za gisirikare ziri kurasa mu misozi, hafi y’aho batuye, bagira ubwoba bahita bafata icyemezo cyo guhunga nk’uko akomeza abisobanura. Amakuru aturuka mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda uri mu Cyanika avuga ko imiryango irindwi igizwe n’abantu 12 (...) Read more


Kongo yiyemeje kurwanya FDLR ku buryo budasubirwaho

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Jenerali James Kabarebe yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Alexandre Luba Tambo byari mu rwego rwo kurebera hamwe aho (...)  Soma

Impunzi z’Abanyekongo zari zahungiye mu karere ka Burera zajyanwe mu nkambi ya Nkamira

Impunzi z’Abanyekongo zigera kuri 21 zari zicumbikiwe ku murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 13/05/2012 zajyanwe mu nkambi ya Nkamira iri mu karere ka (...)  Soma

  Izindi nkuru

Akanyamakuru

Izindi Videos
Exchange Rates(RWF)
Abafatanyabikorwa
gis