Go Search
English -   French
Equity Bank yatangije ku mugaragaro ibikorwa byayo mu Rwanda
Ugeze: Murugo   - Serivisi zitangwa na Gateway - Amakuru

Equity Bank yatangije ku mugaragaro ibikorwa byayo mu Rwanda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku wa 16 Gashyantare 2012, yakiriye muri Village Urugwiro itsinda ry’abayobozi ba Banki y’Abanyakenya “Equity Bank” bari baje kumugaragariza ibyo iyo banki imaze kugeraho nyuma y’amezi atatu yemerewe gukorera mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru w’iyo Banki, Dr. James N. Mwangi amaze kugirana ibiganiro na Perezida Kagame, yatangarije abanyamakuru ko mu mezi atatu batangiye gukorera mu Rwanda hamaze gufungurwa konti zirenga 30,000, ati “twashoboye gufunguza konti zirenga 30,000, dufungura n’Amashami 7 mu gihugu hose.”

Dr. Mwangi yavuze ko barimo kubaka andi mashami atatu y’iyo Banki ku buryo azarangira mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2012. Abajijwe ikintu kidasanzwe iyo banki izanye mu Rwanda kitaboneka mu yandi, yagize ati “banki yacu izaba ikoresha ikoranabuhanga ridasanzwe, kuko abatugana bose n’abandi bazajya bakoresha ikarita haba mu kubitsa, kubikuza, guhaha mu maduka n’ibindi.”

Yongeyeho ko iyo banki izageza serivisi zayo mu cyaro, aho iteganya gukorana n’Imirenge Sacco, bazihugura no kuzifasha ku buryo abakiliya bazo (Sacco) nabo igihe kizagera bakajya bakoresha amakarita ya (ATM Card), ati “abatugana bose bazajya bahabwa serivisi mu buryo bw’Ikoranabuhanga gusa.”

izuba


IBITEKEREZO


Un message, un commentaire ?




ad
Ni gute:

-Wabona amakuru ku Rwanda?

-Wabona amakuru yo gukorera, kujya no gusohoka mu Rwanda

-Wamenya iby’Ubukerarugendo

-Waba mu Rwanda, ukahakorera, ukanahashora imari

-Wabona amakuru kuri Banki zikorera mu Rwanda

-Wabona inyandiko za Leta

-Wamenya amakuru ku bigo by’igihugu