Go Search
English -   French
Guverinoma
Ugeze: Murugo   - Tumenye u Rwanda - Guverinoma

Guverinoma

Amashami ya Guverinoma ni aya :

- Ishami Nshingamategeko
- Ishami Nyubahirizategeko
- Ishami ry’Ubucamanza

Ayo mashami uko ari atatu aratandukanye kandi buri ryose ririgenga, ariko kandi aruzuzanya. Inshingano, imiterere n’imikorere byayo bigenwa n’Itegeko Nshinga.

Leta iharanira ko ububasha nshingamategeko, ububasha nyubahirizategeko n’ububasha bw’ubucamanza bitoramo abantu b’inyangamugayo kandi babifitiye ubushobozi busabwa kugira ngo buri wese yubahirize inshingano ze akurikije icyo asabwa gukora.

Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagiyeho iyobora Igihugu gifite ibikomere bikaze, ubukungu bwacyo bwifashe nabi, ndetse na servisi z’imibereho myiza zidakora. Kubera ibyo bibazo byose biremereye rero, guverinoma yiyemeje guhangana na byo yongera kubaka imibereho myiza, politiki n’ubukungu by’u Rwanda.

Dore amashyaka ya Politiki arindwi (7) ahagarariwe muri Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda : FPR (Front Patriotique Rwnadais) ; PSD (Parti Social Démocrate) ; PL (Parti Libéral) ; PDC (Parti Démocrate Centriste) ; PDI (Parti Démocrate Idéal) ; PSR (Parti Socialiste Rwandais), na UDPR (Union Démocratique du Peuple Rwandais).

Guverinoma ihuriweho n’amashyaka menshi iremewe mu Rwanda.

Imitwe ya Politiki yujuje ibisabwa n’itegeko wemerewe kubaho no gukora mu bwigenge. Iyo mitwe igomba kubahiriza Itegeko-nshinga n’andi mategeko, ndetse n’amabwiriza ya demukarasi ; kandi ntigomba guhungabanya ubumwe bw’abanyarwanda, ndetse n’umudendezo n’umutekano by’Igihugu.

Imitwe ya politiki igira uruhare mu kwigisha abaturage ku bijyanye na politiki ishingiye kuri demokarasi n’amatora, kandi igakora ku buryo iharanira ko abagore n’abagabo bagira uruhare rungana mu matora nta n’umwe uhejwe.

Uturere twose turahagarariwe muri guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda. Abagore nab o barahagarariwe haba mu nama y’abaminisitiri, mu nteko ishinga amategeko, mu nzego zitandukanye za Leta, inzego z’ibanze n’iz’akarere. Ishami nyubahirizategeko rya Guverinoma rikuriwe na Perezida. Perezida ni Umukuru w’Igihugu. Ni na we uyobora Inama y’Abaminisitiri ni urwego ruhuza abaminisitiri bashinzwe imiyoborere y’inzego zitandukanye z’Iguhugu.

Abaminisitiri bashyirwaho na Perezida abivuganyeho n’amashyaka ya Politiki ari muri Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda. Minisiteri ziyoborwa n’abaminisitiri ba Leta, baba ari nka ba Minisitiri bato. Za Minisiteri kandi zigira abakozi ba leta, abakaba ibikoresho by’ingenzi mu gushyira mu bikorwa politiki ya Guverinoma.


Ibindi biri muri " Guverinoma"
arrowInzego z’ibanze
Amakuru agezwe ho

Female media expert is President’s (...)
Imirimo yo kubaka imashini zizavoma (...)